Agasaro
Podcast
Senegali: Ousmane Sonko avuye ku buyobozi bwa guverinoma ajya mu Nteko Ishinga Amategeko
0:00
-30:00

Senegali: Ousmane Sonko avuye ku buyobozi bwa guverinoma ajya mu Nteko Ishinga Amategeko

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yirukanye Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko ndetse asesa guverinoma yose, mu cyemezo gishobora kongera umwuka w’ubwumvikane buke no kudindiza ibikorwa by’ubukungu n’imishyikirano n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI.

Itangazo ryasomwe n’umujyanama wa Perezida kuri televiziyo ya leta ryavuze ko abaminisitiri bose birukanwe, guverinoma icyuye igihe igakomeza gukora imirimo ya buri munsi mu gihe hagitegerejwe indi guverinoma nshya.

Kuri uyu wa kabiri, abadepite baratora abagize biro y’Inteko Ishinga Amategeko. Umwanya wa Perezida ushobora guhabwa Ousmane Sonko.Ishyaka rye rya Pastef rifite ubwiganze mu Nteko.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?