Muri Uganda hakomeje kuvugwa amakimbirane akomeye hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, na muramu we Odrek Rwabwogo, washakanye na Patience Museveni.
Muhoozi ashinja Rwabwogo na komite ayoboye ya PACEID ruswa no gukorera hanze y’inzego zemewe za Leta. Yavuze ko ashobora kumufunga, ndetse abuza amaradiyo na televiziyo kumuha ijambo. Ibyo birego ntibiremezwa n’urukiko, kandi Rwabwogo na PACEID barabihakana.
Aya makimbirane yarushijeho gukomera ubwo Muhoozi yashidikanyaga ku bwoko bwa Rwabwogo, akavuga ko ashobora kuba Umuhutu aho kuba Umuhima.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye iyo mvugo ishingiye ku moko, avuga ko u Rwanda rutemera imyumvire nk’iyo kandi ko ibibazo bya Uganda bitagombye kuvangwamo u Rwanda.
Muhoozi na we yahise abaza Makolo niba ibyo yavuze ari umurongo wemewe wa Guverinoma y’u Rwanda.
Ese aya makimbirane asanzwe ari ikibazo cyo mu muryango wa Perezida Museveni, cyangwa ashobora kugira ingaruka kuri politiki ya Uganda no ku mubano wayo n’u Rwanda? Turabiganiraho n'umusesenguzi uhoraho wa Radiyo Agasaro Kaburaga, Frank Mwine.
Podcast
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news.
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news. Listen on
Appears in episode
Recent Episodes











