Agasaro
Podcast
RWANDA: Kuki u Rwanda rwahisemo kwishyura inguzanyo za Banki y’Isi mu mafaranga y’u Buyapani?
0:00
-30:00

RWANDA: Kuki u Rwanda rwahisemo kwishyura inguzanyo za Banki y’Isi mu mafaranga y’u Buyapani?

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhindura ifaranga ryishyurwamo zimwe mu nguzanyo yahawe na Banki y’Isi, zikajya zishyurwa mu mafaranga y’u Buyapani, azwi nka Yen (JPY).

Iki cyemezo kigamije kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’agaciro k’amafaranga ku masoko mpuzamahanga, ndetse n’ikiguzi cyo kwishyura imyenda y’igihugu.

Ni izihe nyungu u Rwanda rushobora kuvana muri iki cyemezo? Ni izihe ngaruka gishobora kugira ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ku bukungu bw’igihugu no ku mibereho y’abaturage?

Mu kiganiro yagiranye na Venuste Nshimiyimana wa Radio Agasaro Kaburaga, impuguke mu by’ubukungu, Aimé Muligo Sindayigaya, arasesengura impamvu z’iki cyemezo, inyungu zacyo n’ibibazo bishobora kukivukamo.

Kurikira ikiganiro cyose kuri Radio Agasaro Kaburaga.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?