Mu gihe Uburundi bwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2027, ishyaka RADDES ryatangaje ko rishobora kutazatanga umukandida muri ayo matora.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio Agasaro Kaburaga, Perezida w’iryo shyaka, Dr Ndikumana Sudi, yasobanuye impamvu z’uyu mwanzuro, anashimangira ko nta muntu cyangwa urwego urwo ari rwo rwose rwahatiye RADDES gufata icyo cyemezo. Yavuze ko cyafashwe n’ishyaka ubwaryo, nta gitutu cyangwa kwivanga kw’abandi.
Mu itangazo ryo ku wa 7 Ugushyingo 2026, RADDES yasobanuye ko yasuzumye uko politiki yifashe mu Burundi, cyane cyane ibyavuye mu matora y’abadepite aheruka, igasanga ko kujya mu matora nta mahirwe afatika yo gutanga ubundi buyobozi atari byo byakemura ibibazo by’abaturage.
Ariko se, iki cyemezo ntikizafasha ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kurushaho kwiharira urubuga rwa politiki? Ese amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi aracyafite amahirwe yo gutsinda amatora mu Burundi?
Dr Ndikumana Sudi aratanga ibisobanuro ku cyemezo cya RADDES, ku mibanire y’iryo shyaka n’ubutegetsi, ku mikorere y’amashyaka atavuga rumwe na Leta no ku bibazo by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Kurikirana ikiganiro cyose kuri Radio Agasaro Kaburaga.
#Burundi #RADDES #NdikumanaSudi #Amatora2027 #CNDDFDD #AgasaroKaburaga











