Agasaro
Podcast
Amerika ifatiye ibihano Minisiteri y'Ingabo na Zigama: Ingaruka ku Rwanda no kuri FRN ya Kabila?
0:00
-31:11

Amerika ifatiye ibihano Minisiteri y'Ingabo na Zigama: Ingaruka ku Rwanda no kuri FRN ya Kabila?

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye u Rwanda ibindi bihano bishya, kuri iyi nshuro byibasiye Ingabo n'ikigo cy'imari Zigama Credit and Savings Society, gisanzwe gifitanye umubano wa hafi n'inzego z'umutekano z'u Rwanda.
Washington irashinja ibyo bigo byombi kugira uruhare mu gufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amerika ivuga ko iyo nkunga itangwa binyuze mu bikorwa bya gisirikare, mu ihererekanya ry'amafaranga no mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro akurwa mu duce tugenzurwa n'inyeshyamba.
Ibi bihano bije hashize igihe kitageze ku mwaka Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Congo bashyize umukono ku masezerano y'amahoro ya Washington, ku buhuza bwa Perezida Donald Trump, agamije guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y'ibihugu byombi.
Minisiteri y'Imari ya Amerika ivuga ko intego y'ibi bihano atari uguhana u Rwanda gusa, ahubwo ari ukurushyiraho igitutu kugira ngo ruhindure imyitwarire yarwo, cyane cyane ku bijyanye n'inkunga rushinjwa guha M23 n'uruhare rw'ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Congo.
Ariko se, ibi bihano bizagira izihe ngaruka kuri Kigali? Bishobora guhungabanya imikorere ya Zigama n'urwego rw'amabanki mu Rwanda? Ese bizagira ingaruka ku bushobozi bw'igisirikare cy'u Rwanda no ku mirwano ikomeje muri Congo?
Bite se ku ihuriro rishya rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rifitanye isano n'uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila? Ese ibi bihano bishobora no kugera kuri Kabila ubwe?
Mu gihe umubano wa Kigali na Washington ugeze muri iki cyiciro, ese amasezerano y'amahoro ya Washington aracyafite amahirwe yo gushyirwa mu bikorwa?
Muri iki kiganiro na Venuste Nshimiyimana wa Radiyo Agasaro Kaburaga, umusesenguzi wa politiki Franck Mwine arasesengura ibi bihano bishya, ingaruka zishobora kugira ku Rwanda, kuri FRN, no ku hazaza h'amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Agasaro Kaburaga – Amakuru yizewe, ibiganiro byimbitse n'isesengura ry'ibibera mu karere k'Ibiyaga Bigari.
#AgasaroKaburaga #Rwanda #Congo #Zigama #FRN #M23 #JosephKabila #PaulKagame #FranckMwine #USSanctions #VenusteNshimiyimana

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?