Agasaro
Podcast
Joseph Kabila ku buyobozi bw’ihuriro rishya: Bisobanuye iki kuri Congo, M23 n’u Rwanda?
0:00
-30:40

Joseph Kabila ku buyobozi bw’ihuriro rishya: Bisobanuye iki kuri Congo, M23 n’u Rwanda?

Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, haravugwa indi mpinduka ikomeye mu bya politiki no mu ntambara yo mu burasirazuba bw'igihugu.

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Congo, yatangajwe nk'umuyobozi w'ihuriro rishya rya politiki n'igisirikare, Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryatangarijwe i Goma, mu gace kagenzurwa n'inyeshyamba.

Iri huriro rivugwaho gusimbura AFC-M23, rikaba ririmo abayobozi bayo bakomeye, barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Sultani Makenga.

Ariko se, Kabila agarutse gukora iki?

Ese ni ukugaruka kwe mu ruhando rwa politiki agamije kongera kugira ijambo ku butegetsi bwa Congo, cyangwa ni intangiriro y'ikindi cyiciro cy'intambara ihanganishije ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n'inyeshyamba?

Ni iki gihinduka kuri M23? U Rwanda, rushinjwa gufasha uwo mutwe, rubibona rute? Uganda n'ibindi bihugu byo mu karere byo bizabyifatamo bite?

By'umwihariko, kuba Kabila yarafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizagira izihe ngaruka ku mibanire ye n'umuryango mpuzamahanga no ku biganiro by'amahoro?

Ese Kabila aje guhindura icyerekezo cy'intambara, cyangwa kuyongerera ubukana?

Turasesengura ibi bibazo hamwe na Franck Mwine, impuguke mu bya politiki, uri i Kampala muri Uganda, mu kiganiro cyihariye cya AGASARO KABURAGA – The Missing Link.

#AgasaroKaburaga #DRC #JosephKabila #M23 #Rwanda #GreatLakesRegion

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?