Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, imirwano ikomeje guteza impungenge mu burasirazuba bw’igihugu. Ni iki kiri kubera ku rugamba? Ni gute imitwe yitwaje intwaro ibasha guca mu birindiro by’ingabo za Leta? Ese hari ubufatanyacyaha cyangwa intege nke mu mikorere y’ingabo?
Jenerali Gentil Tuungane, umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo, araganira na Radio Agasaro Kaburaga ku mirwano, uko ibintu byifashe ku rugamba n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Muri Uganda na ho, impaka zirakomeje ku hazaza h’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo, aherutse gutangaza amagambo yibasiye Visi Perezida Jessica Alupo, yumvikanisha ko ashaka umwanya we.
Ese Muhoozi arimo gutegura inzira yo kuzasimbura se? Ese ibyo avuga abifitiye uburenganzira bwa Perezida Museveni, cyangwa ni we ubwe urimo kwihesha umwanya muri politiki ya Uganda?
Frank Mwine, umusesenguzi wa politiki muri Uganda, aradufasha gusobanukirwa n’izi mpaka, uruhare rw’igisirikare muri politiki n’ikibazo cy’ihererekanyabutegetsi muri icyo gihugu.
Ibibazo bibiri bikomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari: intambara muri Congo n’ahazaza h’ubutegetsi muri Uganda.
Kurikira ibiganiro byombi kuri Radio Agasaro Kaburaga.
#AgasaroKaburaga #Congo #DRC #Wazalendo #GentilTuungane #Uganda #Muhoozi #Museveni #FrankMwine #GreatLakes











