Kugaruka kwa Joseph Kabila mu ruhando rwa politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukomeje guteza impaka, no mu Banyamulenge ubwabo.
Mu nyandiko yise « Le retour de Joseph Kabila Kabange : salut ou épée remuée dans la plaie des Banyamulenge ? », umunyamategeko Me Cédric Muyoboke Mudumiza yibaza niba kugaruka kwa Kabila gushobora kuzana icyizere gishya ku Banyamulenge, cyangwa niba kwaba ari ukongera kubyutsa ibikomere basigiwe n’imyaka myinshi y’intambara, ubwicanyi n’umutekano muke.
Me Muyoboke anenga cyane ubutegetsi bwa Joseph Kabila, avuga ko mu myaka hafi 18 yamaze ayobora Congo, butashoboye kurinda Abanyamulenge.
Anavuga kandi icyo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo bwakoze iki kugira ngo burinde uwo muryango?
Ese Joseph Kabila agarutse koko kurengera Abanyamulenge, cyangwa hari izindi nyungu za politiki? Abanyamulenge baba barimo gukoreshwa mu mikino ya politiki ya Congo?
Ibi bibazo n’ibindi ni byo tuganiraho na Me Cédric Muyoboke Mudumiza, umunyamategeko uri i Kinshasa, mu kiganiro cyihariye cya AGASARO KABURAGA.
#JosephKabila #Banyamulenge #CedricMuyoboke #RDC #Congo #FelixTshisekedi #SouthKivu #AgasaroKaburaga #GreatLakesRegion











