Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, arashinja Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington. Arashinja kandi u Burundi kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, akemeza ko uyu mutwe ugifite ingabo muri Congo.
Avuga ko Leta ya Congo ikomeje gushakira FDLR abayobozi kugira ngo uyu mutwe ugaragare nk’ugifite ingufu. Mu bo avuga harimo Jean-Luc Habyarimana, Thomas Nahimana na Thaddée Kwitonda, akemeza ko bamwe muri bo batumirwa kenshi i Kinshasa.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio Agasaro Kaburaga, Minisitiri Nduhungirehe yanenze kandi amagambo aheruka gutangazwa na Massad Boulos, umujyanama wa Perezida Donald Trump, ku bijyanye n’ibihano Amerika yafatiye u Rwanda. Yasobanuye kandi uko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wasubukuwe.
Avuga kandi ko Jenerali Sylvain Ekenge atari akwiriye kuba umuvugizi w’ingabo za Congo.











