Agasaro
Podcast
LONU yaba yaraburiye Kabila! Trump azemera kugabana ubutegetsi? – Pr. Kananura arabisobanura
0:00
-34:40

LONU yaba yaraburiye Kabila! Trump azemera kugabana ubutegetsi? – Pr. Kananura arabisobanura

Ni iki cyihishe inyuma y'ibiganiro Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yagiranye na James Swan, intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye akaba n'umuyobozi wa MONUSCO, i Goma?
Ese LONU yaba yaragiye kuburira Kabila, cyangwa ibiganiro byabo byaba ari intambwe nshya mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo? Kuba Kabila anenga imikorere ya MONUSCO agasaba ko inshingano zayo zivugururwa bisobanuye iki? Ese amahanga yaba atangiye kumubona nk'umwe mu bantu bagomba kugira uruhare mu biganiro byo kurangiza intambara?
Mu gice cya kabiri, turagaruka ku matora yo hagati ya manda ya Perezida Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ese ibyavuye muri ayo matora bizahindura iki ku butegetsi bwa Trump? Azakorana ate na Kongere mu gihe amashyaka yombi atavuga rumwe ku bibazo bikomeye bireba igihugu?
Ni izihe ngaruka ibi bishobora kugira kuri politiki y'ububanyi n'amahanga ya Amerika, cyane cyane ku ntambara yo muri Ukraine, ibibazo bya Iran na Israel, ndetse n'amasezerano y'amahoro hagati ya Congo n'u Rwanda yashyigikiwe na Washington?
Profeseri Paul Kananura, impuguke mu bya politiki n'umutekano mpuzamahanga, arasesengura ibi bibazo mu kiganiro cyihariye yagiranye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana w’Agasaro Kaburaga.
Mukurikirane iki kiganiro, mutugezeho ibitekerezo byanyu kandi mukore Subscribe kuri Youtube no ku rubyga rwa interineti yacu kugira ngo mutazacikwa n'ibindi biganiro n'amakuru.
#AgasaroKaburaga #PaulKananura #JosephKabila #JamesSwan #MONUSCO #RDC #M23 #DonaldTrump #USElections2026 #Rwanda #Congo #GreatLakes

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?