Agasaro
Podcast
« FRN ya Kabila yaduteye i Minembwe, ariko ntiyadutsimbuye » – Umuzalendo Jenerali Gentil Tuungane
0:00
-28:59

« FRN ya Kabila yaduteye i Minembwe, ariko ntiyadutsimbuye » – Umuzalendo Jenerali Gentil Tuungane

Intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ikomeje guteza impungenge abaturage bahatuye.

Imirwano ihanganishije abarwanyi b'ihuriro FRN n'ingabo za leta ya Congo, FARDC, zifatanyije n'imitwe ya Wazalendo, ikomeje kugira ingaruka ku mutekano w'abaturage. Benshi bakomeje kuva mu byabo, abandi bakabura uburyo bwo kubona ibibatunga.

Muri iyi ntambara, imitwe ya Wazalendo ivuga ko irwanira kurengera ubusugire bw'igihugu no kurinda abaturage. Abayobozi bayo bavuga ko abarwanyi ba FRN bagabye ibitero ku birindiro byabo i Minembwe, ariko ntibashobore kubatsimbura.

Ni iki kirimo kubera ku rugamba? Wazalendo ifite ubushobozi bungana iki bwo guhangana na FRN? Umubano wayo n'ingabo za leta ya Congo uhagaze ute? Ese amahoro ashobora kuboneka binyuze mu biganiro, cyangwa intambara izakomeza?

Kugira ngo tubiganireho, twatumiye Jenerali Gentil Tuungane, umwe mu bayobozi ba Wazalendo muri Kivu y'Amajyepfo, adusobanurira uko abona imirwano ikomeje kubera muri ako karere n'icyerekezo cyayo.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?