Agasaro
Podcast
“Ntimudukoreshe nk’urwitwazo mu ntambara ya “Congo”—Bamwe mu Banyamulenge baramagana u Rwanda
0:00
-30:14

“Ntimudukoreshe nk’urwitwazo mu ntambara ya “Congo”—Bamwe mu Banyamulenge baramagana u Rwanda

Bamwe mu bahagarariye Abanyamulenge baramagana imvugo y’u Rwanda ivuga ko kimwe mu bituma rugira uruhare mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari ukurengera Abanyamulenge n’abandi Banyekongo b’Abatutsi.
Mu nyandiko bagejeje ku Muryango w’Abibumbye, bashinja Kigali gukoresha ibibazo by’umutekano Abanyamulenge bahura na byo nk’urwitwazo rwo kugira uruhare mu ntambara yo muri Congo. Banashinja u Rwanda kugira imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo—ibirego bikomeye bigomba kugenzurwa no kwemezwa n’andi makuru yigenga. U Rwanda rwo ruvuga ko mu bihungabanya umutekano warwo harimo FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Banyamulenge dénoncent le Rwan…
Tugiye kubiganiraho na Bwana Enoch Ruberangabo, umaze igihe kinini mu buyobozi bw’umuryango w’Abanyamulenge.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?