Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yajyanye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rukiko, asaba ko ibihano yafatiwe na Washington bikurwaho.
Amerika ishinja Kabila gutera inkunga no gushyigikira AFC/M23 mu bya politiki. Kabila arabihakana, akavuga ko ibyo birego bidashingiye ku bimenyetso bifatika.
Ariko se umuntu wafatiwe ibihano na Amerika ashobora kubijyana mu rukiko akanatsinda?
Iki kibazo cyateje impaka hagati y’abanyamategeko Charles Kambanda na Ernest Sagaga.
Mu kiganiro twagiranye na Charles Kambanda, yavuze ko Kabila ahanganye n’inzitizi zikomeye cyane mu kugerageza gutsinda Leta ya Amerika kuri ibi bihano.
Ernest Sagaga we arabivuguruza, akavuga ko bidakwiye gufatwa nk’ihame ry’amategeko ko ibihano bya Amerika bidashobora kujyanwa mu nkiko. Agaragaza ko hari imanza zagiye ziregwamo OFAC n’ibyemezo bishingiye kuri IEEPA, aho abafatiwe ibihano bagiye bajuririra ibyemezo bya Leta ya Amerika.
None se ni nde ufite ukuri mu mategeko?Ikiganiro-mpaka kiyobowe na Venuste Nshimiyimana.











