U Rwanda rwafunze inganda zirenga 130 zikora ibinyobwa bisindisha, rwambura impushya zo gukora, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na Rwanda FDA.
Ibicuruzwa by’izo nganda bigomba guhita bikurwa mu maduka no ku babikwirakwiza. Amatangazo n’ibindi bikorwa byo kubyamamaza na byo byarahagaritswe. Abaguzi basabwe guhagarika kunywa ibinyobwa biri ku rutonde rwashyizwe ahagaragara.
Impuguke mu by’ubukungu, Aimé Muligo Sindayigaya, yabwiye Radio Agasaro Kaburaga ko u Rwanda rushobora guhomba imisoro yakomokaga kuri izo nganda, ariko rukungukira ku buzima bwiza bw’abaturage.
Iki cyemezo gikurikiye ikibazo cy’inzoga z’inkorano n’izitujuje ubuziranenge. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri uyu mwaka abantu barenga 500 bavuwe ingaruka zatewe n’izo nzoga, hafi 50 barapfa, naho abarenga 100 batakaza ubushobozi bwo kubona.
Ibinyobwa byahagaritswe birimo gin, vodka, whisky, divayi n’inzoga zifite uburyohe bw’igitoki, tangawizi, ikawa cyangwa inanasi.
Rwanda FDA ivuga ko ubugenzuzi bugikomeje. Yanaburiye abacuruzi ko abatubahiriza amabwiriza yo gukura ibyo bicuruzwa ku isoko bazahanwa.
“Gufunga inganda bizagabanya imisoro ariko biramire ubuzima bw’abaturage” — Aimé Muligo Sindayigaya
Podcast
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news.
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news. Listen on
Appears in episode
Recent Episodes











