Perezida Yoweri Museveni yasezereye ku mugaragaro abajenerali 19 ba UPDF, barimo uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali Edward Katumba Wamala, Lt Gen Charles Otema Awany, Lt Gen Charles Angina, ndetse n’uwahoze ayobora iperereza rya gisirikare, Maj Gen Abel Kandiho. Iki gikorwa kiri muri gahunda yagutse yo gusezerera abasirikare barenga 1.800.
Izi mpinduka zibaye mu gihe umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, arimo kuvugurura inzego z’ubuyobozi bwa UPDF. Zibaye kandi umuhungu we w’imfura, Ruhamya Kainerugaba, yinjiye mu rwego rw’abofisiye ba UPDF nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Sandhurst mu Bwongereza.
Ese iri ni isimburana risanzwe ry’abasirikare bageze mu kiruhuko cy’izabukuru, cyangwa ni igice cy’umugambi mugari wo guhindura ubutegetsi no kubusigira umuryango? Turabiganiraho n’umusesenguzi uhoaho wa Radiyo Agasaro Kaburaga, Frank Mwine.
“Gen. Muhoozi naba Perezida, umuhungu we Ruhamya azaba Umugaba mukuru w’ingabo”: Frank Mwine
Podcast
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news.
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news. Listen on
Appears in episode
Recent Episodes











