Icyiciro gishya cy’ibiganiro by’imbonankubone hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran cyasubitswe nyuma y’uko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, asubitse urugendo yari ateganyijwe kugirira mu Busuwisi.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byatangaje mu ijoro ryo ku wa Kane ko Vance atazitabira ibyo biganiro, bivuga ko imyiteguro n’ibijyanye n’ikorwa ry’urwo rugendo “bitari byoroshye cyangwa ngo biteganywe neza.”
Ibi bibaye umunsi umwe gusa nyuma y’uko Amerika ikuyeho igitutu cya gisirikare yari yashyize kuri Irani ku nyanja, harimo no gukumira amato yayo. Igisirikare cya Amerika cyemeje ko nubwo cyagabanyije ibikorwa byacyo, hari amato azakomeza kuguma hafi y’akarere.
Umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Mojtaba Khamenei, yavuze ko yemeye ayo masezerano nubwo atayashyigikiye mu buryo bwuzuye, anashinja Perezida Donald Trump gukoresha igitutu gikomeye “kubera kwiheba” kugira ngo ayo masezerano agerweho.
Kugira ngo dusobanukirwe neza n’ingaruka z’ibi biganiro n’aho umubano wa Amerika na Irani werekeza, turi kumwe na Porofeseri Paul Kananura, impuguke muri politiki n’umutekano mpuzamahanga.











