Ibyo ni byo bibazo turi busubize muri iki kiganiro, dufatanyije n’abatumire bacu: Hon. Enock Ruberangabo, Perezida wa Shikama Banyamulenge de Kinshasa, na Prof. Paul Kananura, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga n’umutekano.
Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko yifuza gutangiza ibiganiro ku rwego rw’igihugu bihuza impande zose, agamije gushakira umuti ibibazo bya politiki n’umutekano bimaze imyaka byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ariko se, ku baturage bo mu burasirazuba bwa Kongo bamaze imyaka mu ntambara, ubuhunzi n’amakimbirane, ibyo biganiro bishobora koko gukemura intandaro y’ibibazo no kuzana amahoro arambye?
Hagati aho, mu Burasirazuba bwo Hagati, impungenge z’uko intambara yakwira mu karere zarongeye kwiyongera nyuma y’uko abasirikare babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro byazo muri Yorodaniya, undi umwe akaburirwa irengero. Amerika yahise igaba ibitero bishya kuri Irani, na yo ikomeza kugaba ibitero ku bafatanyabikorwa ba Amerika mu karere. Ese ni gute impande zombi zivuga ko ziteguye ibiganiro, nyamara imirwano ikomeje gukaza umurego?











