Agasaro
Podcast
Kwisesa kwa FDLR ntikwateguriwe mu ishyamba" – Dr Paul Kananura
0:00
-30:35

Kwisesa kwa FDLR ntikwateguriwe mu ishyamba" – Dr Paul Kananura

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko umutwe wa FDLR wemeye kwambura intwaro abarwanyi bawo no kwisesa burundu, hashingiwe ku masezerano mashya yo kwitanga. Kinshasa ivuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bazasubizwa mu Rwanda, mu gihe abandi bashobora kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira. Abakekwaho uruhare mu byaha bikomeye bo bazashyikirizwa ubutabera.

Dr Paul Kananura, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga n’umutekano, avuga ko inyandiko FDLR yashyize hanze itangaza ko yemeye gushyira intwaro hasi no kwisesa itateguriwe mu mashyamba ya Kongo. Avuga ko ishobora kuba yarateguwe n’abantu bafite ubushobozi bwo kuganira no gufata imyanzuro ku rwego rwa politiki.

Ati: “Uwanditse iyo nyandiko ni na we uzi neza uko ibiyakubiyemo bizashyirwa mu bikorwa. Si inyandiko isa n’iyateguriwe mu ishyamba gusa.”

Dr Kananura anagaragaza impungenge ku hazaza h’umutekano mu karere, avuga ko gusenya umutwe umwe bidahita bikuraho ikibazo cyose. Ati: “Uzatanga undi azamuhitana,” ashaka kugaragaza ko mu gihe hatabayeho ibisubizo bya politiki birambye kandi byumvikanyweho n’impande zose, andi matsinda ashobora kuvuka cyangwa amakimbirane akagumaho.

Yongeraho ko amahoro arambye azaturuka ku biganiro bya politiki no gukemura impamvu zitera imitwe yitwaje intwaro, aho kwishingikiriza gusa ku ngamba za gisirikare.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?