Agasaro
Podcast
"Kuvuga GENOCOST ni ukwigiza nkana no kwibagiza Abatutsi biciwe muri Kongo” — Min. Nduhungirehe
0:00
-31:51

"Kuvuga GENOCOST ni ukwigiza nkana no kwibagiza Abatutsi biciwe muri Kongo” — Min. Nduhungirehe

Mu kiganiro cyihariye na Radio Agasaro Kaburaga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe, arasubiza Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, wavuze ko FDLR nivaho, u Rwanda ruzaba rutagifite impamvu yo kuguma muri Kongo.

Aravuga kandi ku birego byo gufasha AFC/M23 no kuri GENOCOST, mu gihe Kongo isaba ko amahano yakorewe Abanyekongo yemerwa ku rwego mpuzamahanga. Ati: "Kuvuga GENOCOST ni ukwigiza nkana no kwibagiza Abatutsi biciwe muri Kongo”.

Kinshasa ivuga ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi bayo no kohereza mu Rwanda abemerewe gutaha, ikavuga ko ari intambwe yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington. Ariko Kigali ivuga ko iyo gahunda idahagije kugira ngo FDLR isenywe burundu.

U Rwanda rusaba iki? Ni nde uzagenzura intwaro zatanzwe n’abarwanyi basezerewe? Abatahutse bazakirwa bate? Abakekwaho Jenoside bazashyikirizwa ubutabera koko?

Ibibazo 20 bya Venuste Nshimiyimana.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?