Agasaro
Podcast
Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, Arasobanura Impamvu Bemeye Gushyira Intwaro Hasi
0:00
-27:30

Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, Arasobanura Impamvu Bemeye Gushyira Intwaro Hasi

Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo ivuga ko FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi bayo no kwisesa burundu. Abarwanyi bayo bashobora gusubizwa mu Rwanda cyangwa kwakirwa n’ibindi bihugu, naho abakekwaho Jenoside n’ibindi byaha bikomeye bagashyikirizwa ubutabera.

Ariko haracyari ibibazo bikomeye: FDLR ifite abarwanyi bangahe? Intwaro za mbere zizatangwa ryari kandi zizashyikirizwa nde? Ni uruhe rwego rwigenga ruzagenzura iki gikorwa? Abayobozi bashakishwa n’ubutabera bazatangwa koko? Ese ibisabwa mu rwego rw’umutekano ntibizakoreshwa mu gutinza iyi gahunda?

Mu kiganiro cyihariye na Radiyo Agasaro Kaburaga, umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, arasubiza ibi bibazo. Arasobanura impamvu bahisemo gushyira intwaro hasi muri iki gihe n’igikorwa gifatika bazakora mu minsi 30 iri imbere, kugira ngo bereke Abanyarwanda n’Abanyekongo ko iri tangazo atari amayeri yo gutinza ibintu.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?