Agasaro
Podcast
« Indirimbo Reka nihoreze umwana, reka nihoreze ikibondo ni njye wayihimbye » — Daphroze Munganyinka
0:00
-24:30

« Indirimbo Reka nihoreze umwana, reka nihoreze ikibondo ni njye wayihimbye » — Daphroze Munganyinka

Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Madamu Daphroze Munganyinka, yatangarije Radio Agasaro Kaburaga ko ari we wahimbye indirimbo yamamaye cyane mu Rwanda igira iti: “Reka nihoreze umwana, reka nihoreze ikibondo.”

Madamu Munganyinka yavuze ko yayihimbye akiri umunyeshuri muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali. Icyo gihe yari yanditse uwo muvugo awujyanye mu irushanwa ry’abanyeshuri.

Yagize ati: “Nari nayanditse nk’igisigo. Sinigeze ntekereza ko uzaba indirimbo izamenyekana mu gihugu hose.”

Yakomeje avuga ko nyuma, Straton Byabagamba wakoraga muri SNEC (Secrétariat National de l’Enseignement Catholique) yamusabye kuwutunganya ukavamo indirimbo, afatanyije n’abanyeshuri bo muri Aba-Saveri ndetse n’abo muri Saint Paul i Kigali.

Yasoje agira ati: “Ni indirimbo nahimbiye abana. Na n’ubu iyo ndi kumwe n’abuzukuru banjye, ni yo nkunda kubaririmbira.”

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?