Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ihuriro AFC/M23 rirasaba Leta ya Congo kubahiriza ingingo zimaze kumvikanwaho mu mishyikirano.
Ikibazo cy’ifungurwa ry’imfungwa cyongeye kuganirwaho, aho impande zombi zumvikanye ko abagera kuri 300 bagomba kurekurwa na Kinshasa.
Ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge riracyatinze, nubwo hashyizweho inzego zishinzwe gukurikirana ihagarikwa ry’imirwano.
Jean-Paul Shaka, uhagarariye AFC/M23 mu mishyikirano, avuga ko ikizere hagati y’impande zombi kidashoboka igihe ihagarikwa ry’imirwano ritubahirizwa.
Hagato aho u Rwanda na Tanzaniya biyemeje kwongera ubutwererane mu rwego rw’ubukungu.











