Agasaro
Podcast
U Rwanda n’u Bwongereza mu rukiko i La Haye mu Buholandi, Abanyamulenge barashima u Burundi.
0:00
-30:00

U Rwanda n’u Bwongereza mu rukiko i La Haye mu Buholandi, Abanyamulenge barashima u Burundi.

U Rwanda n’u Bwongereza mu rukiko i La Haye mu Buholandi
Amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku masezerano y’abimukira atarashyirwa mu bikorwa aratangira kuburanishwa kuri uyu wa gatatu mu Rukiko ruhoraho rukemura impaka hagati y’ibihugu ruri i La Haye mu Buholandi.
U Rwanda rwatanze ikirego mu kwezi kwa mbere, rushinja u Bwongereza kutubahiriza amasezerano ya 2024 ajyanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu.
Hagati aho, intumwa z’ishyirahamwe Banyamulenge Global Advocacy, ziyobowe n’umuyobozi waryo Charles Nteze, zakiriwe kuri uyu wa kabiri na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Bamushimiye uruhare rwe mu bikorwa byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?