Agasaro
Podcast
Rusesabagina yavuze ko yanze umwanya wa Visi-Perezida w’u Rwanda
0:00
-30:00

Rusesabagina yavuze ko yanze umwanya wa Visi-Perezida w’u Rwanda

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Paul Rusesabagina, yatangaje kuri uyu wa gatandatu ko yanze imyanya ikomeye yari yahawe mu buyobozi bw’u Rwanda, harimo n’uwo kuba Visi-Perezida, ahitamo gukomeza ibyo yise “guharanira ukwishyira ukizana kwa politiki.”

Rusesabagina yavuze ibi mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda bagera ku 150 baturutse hirya no hino mu Burayi, aho yagarutse ku rugendo rwe rwa politiki, imyaka yamaze afunzwe mu Rwanda, ndetse n’icyerekezo abona ku hazaza h’igihugu.

Yavuze ko igihe yari afunze hari ibiganiro byabaye hagati ye n’inzego z’ubutegetsi, ndetse ko yigeze gusabwa kwemera imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu kugira ngo afungurwe. Ariko yavuze ko yabyanze, ahitamo “kugumana amahame ye” no gukomeza gufungwa aho kwemera ibyo atemeranyaho.

Mu ijambo rye, Rusesabagina yabanje kuvuga ku ishimwe rikomeye yaherewe i Berlin mu Budage mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Iryo shimwe ryatanzwe n’umuryango mpuzamahanga Cinema For Peace and Democracy, uyoborwa ubu na Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko icyo gihembo agifata nk’ikimenyetso cy’uko hari abantu ku rwego mpuzamahanga bakomeje gushyigikira uburenganzira bwa muntu, ubutabera na demokarasi.

Rusesabagina yanongeye kuvuga ku buryo yafatiwe i Dubai mu mwaka wa 2020 mbere yo kujyanwa mu Rwanda, aho yavuze ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Yashimiye cyane umugore we Tatiana Rusesabagina, abakobwa be Carine Kanimba na Diane Rusesabagina, ndetse n’abandi bose bakoze ubuvugizi kugira ngo ikibazo cye kimenyekane ku rwego mpuzamahanga.

Mu gusoza ijambo rye, Paul Rusesabagina yahamagariye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’imiryango ya sosiyete sivile kunga ubumwe no gutegura ejo hazaza h’u Rwanda, ashimangira ko urubyiruko rugomba kugira uruhare rukomeye muri izo mpinduka.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?