Abatavuga rumwe na Perezida Félix Tshisekedi ku mugambi wo guhindura itegeko nshinga bavuga ko batazaterwa ubwoba n’ingufu z’umurengera zakoreshejwe mu gutatanya abigaragambyaga mu cyumweru gishize.
Umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République muri teritwari ya Masisi, Christophe Mbula Malamu, avuga ko guhindura itegeko nshinga bishobora gutuma intara zo mu Kivu zivuga ko zitakiboshywe n’iryo tegeko, bityo zigatangira inzira yo kwigenga.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu Venuste Nshimiyimana, Bwana Mbula Malamu yavuze ko ibikorwa byo kwamagana uwo mugambi bizakomeza.
Ku rundi ruhande, Jean-Paul Niyigena, umujyanama wa Papa mu bijyanye n’uburezi akaba n’umuhuzabikorwa w’Igihango cy’Uburezi Nyafurika, yavuze ko ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa cyane mu guteza imbere ireme ry’uburezi muri Afurika.











