Hashize amezi atandatu Serge Ndayizeye yanditse ibaruwa asezera mu Ihuriro Nyarwanda (RNC), ishyaka yari amazemo imyaka 16, aho yari n’umunyamabanga wungirije. Ku itariki ya 19 Kamena, ni bwo biro politiki y’Ihuriro Nyarwanda yafashe icyemezo cyo kumwirukana burundu muri iryo huriro. Mu byo aregwa harimo kugumana umutungo w’ishyaka, cyane cyane Radio Itahuka, akayigira iye bwite.Mu ibaruwa Serge Ndayizeye yanditse ku itariki ya 17 Kamena, yanditse yitandukanya n’abayobozi ba biro ya Komite Nshingwabikorwa ya RNC. Uko iyo baruwa yakiriwe, twabiganiriyeho na Etienne Mutabazi, umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda. RNC ivuga ko imiryango igifunguye kuri Serge Ndayizeye aramutse ashaka kugaruka, ariko na we yamaze gufata icyemezo ntakuka. Avuga ko aho kugirango RNC ifate ubutegetsi mu Rwanda, Perezida Kagame yabugumana.
“ Perezida Kagame yagumana ubutegetsi aho kugirango RNC ibufate”: Serge Ndayizeye
Jun 21, 2026
Podcast
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news.
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news. Listen on
Substack App
RSS Feed
Appears in episode
Recent Episodes











