Ibihano byafatiwe uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, bikomeje guteza impaka zikomeye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamufatiye ibihano imushinja gushyigikira umutwe wa M23, uvugwaho guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Ariko Jean-Paul Shaka, uhagarariye ihuriro AFC/M23 mu biganiro by’amahoro, avuga ko ibyo bihano bishobora kubangamira inzira y’amahoro.
Ku ruhande rwe, Kabila yamaganye ayo mahano, ayita “adashingiye ku kuri kandi bifite impamvu za politiki.”
Impuguke muri politiki mpuzamahanga, Porofeseri Paul Kanamugire, ivuga ko bishoboka ko mu minsi iri imbere hari n’abandi bashobora gufatirwa ibihano.
Hagati aho mu Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu babiri bakoraga kuri YouTube, bakurikiranyweho gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba mu baturage.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibi byongera impaka ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.











