Kuva ku matora yabaye mu Burundi mu mwaka wa 2020, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Agathon Rwasa, yagiye agaragara gake cyane mu ruhando rwa politiki. Ibi byatumye benshi bibaza aho ari n’icyo amaze kugeraho muri iyi myaka hafi itandatu ishize.
Mu kiganiro cyihariye, kirambuye cyamaze iminota 45 twagiranye na we, Agathon Rwasa agaruka ku bibazo bikomeye bireba igihugu n’akarere: imibereho y’abaturage, ubukungu, ubwisanzure bwa politiki, ndetse n’umutekano.
Mu gice cya mbere cy’iki kiganiro, aratanga ishusho y’uko abona igihugu muri iki gihe n’icyerekezo cyacyo.
Mu gice cya kabiri tuzabagezaho ku wa gatatu, azagaruka ku ngingo zikomeye zirimo:
– ifungwa ry’umupaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi,
– ubutabera ku baguye mu bwicanyi bwo mu Gatumba,
– ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi,
– n’inzira ishobora kuganisha ku mahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.











