Agasaro
Podcast
Abayobozi b’Abanyamulenge barashinja u Rwanda guteza ibibazo muri Kongo
0:00
-28:54

Abayobozi b’Abanyamulenge barashinja u Rwanda guteza ibibazo muri Kongo

Abayobozi b’umuryango w’Abanyamulenge uba i Kinshasa barashinja u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 gukora ibyo bise “kwivana mu kibaya cya Rusizi bya Nyirarureshwa”, bavuga ko ingabo zitavuye muri Kivu y’Epfo ahubwo zagiye kwisuganya mu bindi bice by’iyo ntara. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri, bavuga ko izo ngabo zerekeje mu bice bya Minembwe no hafi y’ikirombe cya zahabu cya Twangiza.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Enock Ruberangabo Sebineza na Jean Scohier Muhamiriza rinashinja Kigali gukoresha ikibazo cy’Abanyamulenge mu nyungu za politiki n’intambara kuva intambara zo muri Congo zatangira mu myaka ya 1990.
Abo bayobozi barasaba amahanga, harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Akanama k’Umutekano ka ONU n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gushyira igitutu ku Rwanda no gushyigikira inzira y’amahoro binyuze mu biganiro hagati y’imiryango ituye mu burasirazuba bwa Congo.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?