Bamwe mu bayobozi b’Abanyamulenge batuye i Kinshasa barashinja u Rwanda n’umutwe wa M23 gukoresha abaturage babo mu nyungu za politiki n’intambara zimaze imyaka irenga mirongo itatu mu burasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na SHIKAMA na SHILAMA, ayo mashyirahamwe avuga ko hari abaturage bo muri Mutarule na Bwegera basabwe gukurikira ingabo za M23 n’iz’u Rwanda igihe zavaga mu kibaya cya Rusizi. Avuga kandi ko hari inka nyinshi z’Abanyamulenge zavanywe mu karere ka Uvira mu buryo bavuga ko buteje impungenge.
Aba bayobozi bamagana icyo bise “politiki yo gutwika no gusenya akarere,” bavuga ko abaturage basanzwe ari bo bakomeje kwishyura igiciro cy’intambara n’ubuhunzi.
Turaganira na Bwana Enoch Ruberangabo Sebineza, Perezida wa SHIKAMA/Banyamulenge i Kinshasa, kugira ngo asobanure ibyo bashinja impande ziri mu ntambara n’icyo basaba amahanga.
Podcast
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news.
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news. Listen on
Substack App
RSS Feed
Appears in episode
Recent Episodes











