Agasaro
Kudeta 1973
Mutimura: “Prezida Kayibanda yahoshaga imvururu |Abategura Kudeta bazenyegeza
0:00
-40:42

Mutimura: “Prezida Kayibanda yahoshaga imvururu |Abategura Kudeta bazenyegeza

Uyu munsi, mu ruhererekane “Abiyemeje Kuvuga Ukuri kuri Kudeta ya 1973,” turagaruka ku ruhare rwa Padiri Léon Naveau mu bihe byabanjirije kudeta.

Uyu mupadiri waturutse mu Bubiligi mu 1953, yirukanywe mu Rwanda mu 1968, ariko agaruka mu ibanga mu 1972 yiyita umunyamakuru.

Yifashishije Radio Rwanda n’urubyiruko rw’amashuri, ashyiraho imitwe yiswe Comités de Salut Public, yavugaga ko igamije “gukiza rubanda”, ariko ishinja ubutegetsi gutonesha Abatutsi.

Iyi mitwe yakwirakwije imvururu mu mashuri no mu nzego za Leta, bigatuma abanyeshuri n’abakozi benshi birukanwa.

Abatangabuhamya barimo Aloys Rukebesha na Jean Marie Mutimura bagaruka kuri ayo mateka, mu gihe n’abandi bavugwaho uruhare muri ibyo bikorwa bagiye bagaragara mu buyobozi bw’igihugu nyuma ya Kudeta.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?