Umutumirwa wacu mu ruhererekane rw'ibiganiro bigamije gusobanukirwa ukuri ku Kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973 ni Ambasaderi Célestin Kabanda, umwe mu bayobozi bakuru bakoranye bya hafi na ba Perezida ba Repubulika ya Mbere. Yabaye Umunyamabanga wihariye wa Perezida Dominique Mbonyumutwa, nyuma aba Umunyamabanga wa Guverinoma ku butegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda. Mu 1964, afite imyaka 28 gusa, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anahagararira u Rwanda muri Loni no muri Canada. Yabaye kandi Ambasaderi mu Bufaransa, Libiya, Ethiopia, Misiri no muri Loni inshuro ebyiri. Nyuma ya Kudeta yo mu 1973 yagizwe Perefe wa Ruhengeri, aho avuga ko n'ubwo yari umuyobozi w'iyo perefegitura, atigeze ahabwa uburenganzira bwo gusura gereza yari ifungiwemo abanyapolitiki. Ubu ahishura ibyo yiboneye n'ibyo azi ku bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo nyuma y'iyo kudeta.
"Bangize Perefe wa Ruhengeri, mpava ntasuye gereza yari ifungiwemo abanyapolitiki": Amb.C.Kabanda
Jul 13, 2026
Kudeta 1973
Urukurikirane rw’ibiganiro bwakorewe ubushakashatsi bwimbitse ku ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda ryabayemo ubwira y’i n’ingaruka za wo, nyuma y’imyaka 50.
Urukurikirane rw’ibiganiro bwakorewe ubushakashatsi bwimbitse ku ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda ryabayemo ubwira y’i n’ingaruka za wo, nyuma y’imyaka 50.Listen on
Substack App
RSS Feed
Appears in episode
Recent Episodes











