Muri icyi kiganiro, Lt. Alphonse Hakizabera aragaruka ku byaranze amasaha ya nyuma mbere ya kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973. Avuga ko yasabye Perezida Kayibanda guhangana n’abashakaga gukora kudeta, maze ngo amusubiza agira ati: “Aho guha ubutegetsi Inyenzi, mureke Abakiga babufate; nibashaka batwice, batumare.”
Asobanura kandi uko yasubiye i Byumba avuye i Kigali hasigaye amasaha make ngo ubutegetsi buhinduke, n’uko Koloneli Kanyarengwe yageze ku kigo cya gisirikare cya Byumba ashakisha umupfumu wavugwaga ko aragurira abasirikare bakuru.
Aravuga kandi uko yirukanywe mu gisirikare, uko uwari Perefe wa Kibuye, Protais Zigiranyirazo, yamuburiye hakiri kare kugira ngo ahunge, icyo azi ku rupfu rwa Perezida Juvénal Habyarimana, uko yatahanye n’Inkotanyi mbere yo kongera guhunga, ndetse n’ubuhanuzi bwa Sebutaruka wavuze ko Inkotanyi zizataha Perezida Habyarimana amaze gupfa.
Ni ikiganiro kirimo ubuhamya n’ibitekerezo ku bihe by’ingenzi byaranze amateka y’u Rwanda.











