Agasaro
Kudeta 1973
Kuki Mgr Bigirumwami yegujwe mbere ya Kudeta ?| Uruhare rwa P. Naveau | Operasiyo “gutwara amabandi"[EP3]
0:00
-47:39

Kuki Mgr Bigirumwami yegujwe mbere ya Kudeta ?| Uruhare rwa P. Naveau | Operasiyo “gutwara amabandi"[EP3]

Mu gice cya gatatu cy’uruhererekane “Abiyemeje Kuvuga Ukuri kuri Kudeta ya 1973,” turagaruka ku buhamya bukomeye bushya.
Nyuma ya kudeta, abayobozi benshi ba Leta ya Perezida Kayibanda barafashwe, bafungirwa hirya no hino—Kigali, Gikongoro, Cyangugu, Gisenyi na Ruhengeri—mbere yo kwimurirwa hamwe muri gereza ebyiri gusa: Gisenyi na Ruhengeri.
Umutangabuhamya avuga ko hari operasiyo yiswe “gutwara amabandi,” aho abafungwa bajyanwaga nijoro mu kajugujugu zaturukaga ku Etat-major i Kigali, zigahaguruka mu gicuku zikagaruka mu rukerera. Abandi bagatwarwa mu majipe ya gisirikare.
Mu gice cya kabiri, turasesengura uruhare rwavugwaga rwa Padiri Léon Naveau, uvugwaho gukorana n’abasirikare bakuru mu gutegura ihirikwa ry’ubutegetsi.
Turasesengura kandi igisingizo musenyeri Bigirumwanyi yaraze Jenerali Habyarimana
Ibi ni ubuhamya bukomeje gufungura amateka y’ukuri ku byabaye muri 1973.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?