Agasaro
Podcast
“Ikirego cya Kongo nticyakwakirwa u Rwanda rumbyanze”|Uganda: Itangazamakuru ryigenga mu mazi abira
0:00
-30:00

“Ikirego cya Kongo nticyakwakirwa u Rwanda rumbyanze”|Uganda: Itangazamakuru ryigenga mu mazi abira

Ikigo gikomeye cy’itangazamakuru cyigenga muri Uganda cyatangaje ko “cyagabweho igitero cya gisirikare” nyuma y’uko umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, ategetse guhagarika ibikorwa byacyo. Abasirikare bitwaje intwaro bagose ibiro bya Nation Media Group i Kampala, bituma NTV Uganda na Spark TV bihita bihagarika ibiganiro. Ibi byateje impungenge zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri Uganda.

Hagati aho, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yareze u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ruri i La Haye, irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga. Kinshasa ivuga ko Kigali yohereje ingabo zayo ndetse ikanashyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Kongo—ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.

Umunyamategeko Ernest Sagaga asobanura ko, mu gihe u Rwanda rwaba rutemeye ububasha bw’urwo rukiko, ikirego cya Kongo gishobora kutakirwa.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?