Raporo nshya y’ubugenzuzi yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) igaragaza ko, nubwo hari intambwe imaze guterwa mu koroshya ubuhahirane mu karere, hakiri imbogamizi zikomeye zirimo ubucucike ku mipaka, ikoranabuhanga ridahuzwa hagati y’ibihugu, ruswa, ndetse n’inzira zitemewe zikoreshwa mu bucuruzi bwa magendu.
Honorable Francine Rutazana, uyobora Komite ishinzwe ubucuruzi muri EALA, arasobanura ibikubiye muri iyi raporo n’icyo isobanuye ku baturage n’abacuruzi bo mu karere.
Avuga ko amafaranga 100 by’amadolari y’Amerika Abanyarwanda bishyura bajya muri Tanzaniya mu gihe cy’amezi atatu, kimwe n’imisoro Abarundi bishyura bajyanye ibicuruzwa muri Tanzaniya, bikwiye kuvaho.
Aragaruka kandi ku ngingo ikomeye ku bukungu n’ubuhahirane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba: imikorere y’imipaka ya One Stop Border Posts (OSBP), yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu.











