Umuco n’ibihingwa gakondo mu Rwanda bikomeje guteza impaka.
Muganga Rutangarwamaboko, Nyagasani imandwa nkuru y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye k’umuco yavuze ko atari byiza kurandura ibihingwa gakondo, ashimangira ko bifite uruhare rukomeye mu buzima n’umuco nyarwanda.
Yagize ati: “ ibi bihingwa si ibiribwa gusa, ahubwo ni igice cy’umuco n’umurage w’igihugu, kandi bifasha mu kubungabunga ubuzima n’ibidukikije”.
Ibi bitekerezo bye byateje impaka, aho bamwe bamushyigikiye, abandi bakagaragaza ko hakenewe guhuza umuco n’iterambere rishingiye ku buhinzi bugezweho.











