Ibibazo bya politiki n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye gukomera nyuma y’uko uwahoze ari Senateri wa Congo, Moïse Nyarugabo, asohoye itangazo rishya rinenga inzego z’ubutegetsi i Kinshasa.
Moïse Nyarugabo yashimye kandi ishingwa ry’ihuriro rishya ryiswe “Coalition Article 64 pour la Défense de l’Ordre Constitutionnel”, risaba ishyirwa mu bikorwa rikomeye ry’ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya Congo.
Honorable Lévis Rukema Makangura, depite mu nteko nshingamategeko y’igihugu aramagana abadashyigikiye gahunda yo guhindura itegeko nshinga. Akavuga ko uwahoze ari Prezida wa Congo, Joseph Kabila “yagiye mu mugambi wo kugambanira igihugu kuko yatashye anyuze mu burasirazuba bwacyo”.
Mu kiganiro na Mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana Hon. Rukema avuga ko “bafite umugambi wo gukomeza yumwiryane n;intambara mu gihugu”.











