Prezida Donald Trump yatangaje ko ibiganiro hagati ya Irani na Amerika bigeze ku ntambwe ishimishije iganisha ku masezerano y’amahoro.
Impande zombi zemeye guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Irani, Mojtaba Khamenei, yasabye ko nta bindi bisasu byongera kuraswa kuri Israel.
Hagati aho, Prezida Paul Kagame yatangaje ko jenoside idashobora kongera kubaho ukundi mu Rwanda. Yagarutse kandi ku ngendo umuhungu wa Perezida Habyarimana akorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibi yabivuze mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.











