Amafoto y’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Victoire Ingabire Umuhoza, yashyizwe ahagaragara mu mihanda y’umujyi wa Oslo muri Noruveje hitegurwa inama ya Oslo Freedom Forum, iteganyijwe guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Kamena. Irahuza impirimbanyi, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abaharanira demokarasi baturutse hirya no hino ku isi.
Binyuze mu bukangurambaga bw’ubukerarugendo bwa “Visit Rwanda”, u Rwanda rwungukiye mu mukino wa nyuma: Arsenal na Paris Saint-Germain warebwe n’amamiliyoni y’abantu. Impuguke mu by’ubukungu , Aimé Muligo Sindayigaya arabisobanura.











