0:00
/
0:00
Transcript

« Perezida Tshisekedi yakoze ikinamico rya politiki rigayitse » : Minisitiri O J P Nduhungirehe

Mnisitre w’ububanyi n’amahanga w’U Rwanda Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko ibyo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo yavugiye i Buruseli ari Ikinamico rya politiki rigayitse. Mu kiganiro kihariye yahaye Radio Agasaro Kaburaga, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Prezida Tshisekedi wenyine ariwe ufite umuti w’intambara kubera ko ariwe ufite ifumba riyenyegeza. Mu bisubizo yatanze ku bibazo 10 yabajiwe, yerekanye ko ibyo Perezida Tshisekedi avuga bitandukanye n’ibyo akora.

Discussion about this video

User's avatar