Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’abayobozi bane bakuru bazo, zibashinja gushyigikira umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika yaDemokarasi ya Congo . Mu itangazo rya Minisiteri y’Imari ya Amerika, RDF ishinjwa gutanga ubufasha bwa gisirikare, imyitozo n’ibikoresho bigezweho byafashije M23 gufata imijyi ya Goma na Bukavu, ndetse n’ahantu hakungahaye ku mabuye y’agaciro.Ibihano birimo gufatura imitungo iri muri Amerika no kubuza Abanyamerika gukorana n’abashyizwe ku rutonde. Umunyamategeko Frank Mwine aravuaga ko ibi bihano by’Amerika bizashegesha RDF na Leta y’u Rwanda.Kigali yatangaje ko ibabajwe n’ibihano yashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byavuze ko ibyo bihano byirengangije uko ibintu byifashe ku rugamba kimwe n’ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano ku ruhande rwa Congo n’abo bafatanyije.
Frank Mwine: “ibi bihano by’Amerika bizashegesha RDF na Leta y’u Rwanda”
Mar 03, 2026
Podcast
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news.
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news. Listen on
Substack App
RSS Feed
Appears in episode
Recent Episodes











