Padiri Claude Talbot wari umurezi mu iseminari nto ya Karubanda yitabye Imana ku cyumeweru tariki ya 26 azize uburwayi afite imyaka 87.Yageze mu Rwanda muri gahunda ya Fidei Donum ( Impano y’Ukwemera). Papa Piyo wa 12 yari yifuje ko abapadiri bajya boherezwa na diyosezi zabo mu butumwa hirya no hino ku isi. Baburangiza bagataha. Bamwe mu bageze mu Rwanda barimo Claude Talbot, barahagumye. Yakomokaga muri Diyosezi ya Liège. Aho yaherewe ubupadiri muri 1962. Atabarutse amaze imyaka 63 akora umurimo w’ubusaseridoti, 58 muri yo yayimaze mu Rwanda. Padiri Talbot yari umuhanga n’umwigisha: yigishije mu iseminari nto Virgo Fidelis, yigisha mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, no mu ishuri rikuru rya IPN. Padiri Faustin Nzabakurana, yareze ndetse bakabana mu Iseminari ku Karubanda bombi ari abarezi, aramuvuga ibigwi ariko yabihinira mu ijambo rimwe ati.’Warakoze”.
‘’ Padiri Claude Talbot, warakoze, wakundaga Imana n’abantu”: A.Faustin Nzabakurana
Oct 28, 2025
Podcast
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news.
The Ukuri Podcast is the centre of our operations. Hosted by veteran broadcaster Venuste Nshimiyimana, it takes our fact-check on-air, with discussions on important topics in the news; with a daily focus on debunking one major piece of fake news. Listen on
Substack App
RSS Feed
Recent Episodes











