Agasaro
Podcast
Izina rya Ambasaderi Eugène Gasana riri mu nyandiko zirebana na Jeffrey Epstein
0:00
-30:03

Izina rya Ambasaderi Eugène Gasana riri mu nyandiko zirebana na Jeffrey Epstein

Uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Eugène Gasana, aravugwa mu nyandiko zijyanye n’umunyamerika Jeffrey Epstein wahamwe n’icyaha cy’ubucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina bwakorewe nibura abakobwa b’abangavu n’inkumi barenga 1.000. Kuba umuntu avuzwe muri izo nyandiko ntibisobanura ko hari uruhare cyangwa icyaha aregwa.

Mu bandi bantu bagaragaye muri izo nyandiko bo ku mugabane w’Afurika harimo uwahoze ari minisitiri wa Sénégal Karim Wade, uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, ndetse n’umucuruzi ukomeye wo muri Nigeria Aliko Dangote. Radiyo Agasaro Kaburaga yavuganye na Profeseri Charles Kambanda wahoze ari umwunganizi mu mategeko wa Ambasaderi Eugène Gasana kugira ngo adusobanurire uko izo nyandiko zisobanurwa, icyirimo mu by’ukuri, n’ingamba zo kwitondera mbere yo gufata imyanzuro iyo ari yo yose.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?