Umunyapolitiki Eugène Ndahayo, visi-perezida w’ishyaka Ishakwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akaba n’umwandisi, arahamagarira Abanyarwanda kunga ubumwe. Mu gitabo yanditse agitura umubyeyi we Pierre-Claver Ndahayo wishwe nyuma ya Kudeta yo muri 1973, Eugène Ndahayo arifuza ko ukuri kwose ku byabaye kwamenhekana .Akamagana abitwaza abishwe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Prerezida Grégoire
Kayibanda kugirango benyegeze amacakubiri hagati y’uturere.