Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi aravuga ko ibiganiro n’u Rwanda bikomeje, hagamijwe kuzahura umubano umaze igihe urimo agatotsi hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Édouard Bizimana yemeza ko u Burundi bwagaragaje ubushake kugira ngo impamvu zateye ifungwa ry’imipaka zikurweho, bityo umupaka ukongera gufungurwa.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Agasaro Kaburaga, Minisitiri Bizimana yagize ati:
“Twasabye Leta y’u Rwanda kuduha abacyekwaho ibyaha kugira ngo baburanishwe. Abo twasabye bazanyuzwa ku mupaka, kandi ntuzongera gufungwa.”
Yavuze kandi ko u Burundi, kuri ubu buyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, bwiteguye gukoresha uwo mwanya mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro bigamije guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.











