Agasaro
Soma
Umurage wa Aimable Uzaramba Karasira
0:00
-12:03

Umurage wa Aimable Uzaramba Karasira

Aimable Karasira Uzaramba, wari uzwi nk’imprimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yashyinguwe kuri uyu wa kane mu irimbi rya Rusororo. Karasira, wari ufite imyaka 49, yapfiriye muri gereza i Kigali mu gihe yari amaze kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe.

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe amagereza, Rwanda Correctional Service (RCS), rwatangaje ko Bwana Karasira yapfiriye mu bitaro bya Nyarugenge nyuma y’icyo rwise “kunywa imiti irenze urugero rw’iyo yari yarandikiwe n’abaganga.” Urwo rwego rwavuze kandi ko “rutegereje raporo y’abaganga ku cyateye uru rupfu.”

Ikinyamakuru The New Times, cyegereye ubutegetsi bw’u Rwanda, cyanditse ko Karasira, wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “Professor Nigga” kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi no kuvuganira rubanda, yari yamaze gusinya impapuro zimufungura mbere y’uko apfa.

Ishyirahamwe Human Rights Watch rirengera uburenganizra bwa muntu ryasabye ubuyobozi bw’u Rwanda ko hakorwa iperereza ryimbitse, ryigenga kandi ryatangaza ibyo ryagenzeho ku rupfu rwa Aimable Karasira Uzaramba.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?