Hashize hafi imyaka 50 Mukandekezi atandukanye n’abana be yasize muri Uganda ubwo yagarukaga mu Rwanda mu 1977.
Uyu mukecuru, ubu ufite imyaka igera kuri 90, arifuza kongera kubona abana be, abuzukuru n’abuzukuruza.
Mu kiganiro na Radio Agasaro Kaburaga, Nkundirinfura na Xavier Nsengiyumva basabye ubufasha mu gushakisha uyu muryango.
Abana bashakishwa ni Musabyimana, Bagirabate, Nturanyenabo uzwi nka Rugendo, na Bonabana.
Batuye ahitwa Biyoro muri Uganda, hafi y’ahantu hitwaga Kasure.
Ese waba uzi uyu muryango cyangwa ufite amakuru yawufasha kongera guhura?
Hamagara Radio Agasaro Kaburaga kuri WhatsApp: +1(202)7734610
Shaka Agasaro Kawe – Radio Agasaro Kaburaga.
#ShakaAgasaroKawe #AgasaroKaburaga #Uganda #Rwanda #Mukandekezi #GuhuzaImiryango




