Ambasaderi Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda ya Afurika itagira imipaka, ashimangira ko koroshya urujya n’uruza rw’abantu ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’umugabane.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio Agasaro Kaburaga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda yavuze ko icyemezo cyafashwe n’ibihugu bya Botswana na Nijeriya cyo gukuriraho Abanyarwanda visa ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rumaze imyaka rushyizeho gahunda yo kwakira Abanyafurika bose badasabye visa mbere yo kwinjira mu gihugu. Iyo gahunda kandi yahawe abaturage b’ibihugu bigize Commonwealth ndetse n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Afurika ifunguye imipaka izafasha guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu bitandukanye.
Yagize ati Afurika idafite inzitizi nyinshi ku mipaka ari yo izashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ubukungu bwayo.
Mu minsi ishize, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rushyigikiye gahunda zihuza Afurika, harimo isoko rusange rya Afurika AFCFTA ndetse n’ingendo zoroshye hagati y’ibihugu.
Abasesenguzi bavuga ko koroshya visa hagati y’ibihugu bya Afurika bishobora gufasha urubyiruko, abacuruzi n’abashoramari kubona amahirwe mashya no kongera ubufatanye ku mugabane.


