Agasaro
Podcast
Rwanda: impaka ku kwegura kw’umudepite| Afurika y’Epfo abanyamahanga bakomeje kwibasirwa
0:00
-30:00

Rwanda: impaka ku kwegura kw’umudepite| Afurika y’Epfo abanyamahanga bakomeje kwibasirwa

Mu Rwanda, kwegura kwa Depite Venuste Icyitegetse wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko gukomeje guteza impaka. Mu ibaruwa ye y’ubwegure, yavuze ko afashe icyo cyemezo kubera impamvu ze bwite, ariko hari abakurikiranira hafi ibya politiki bibaza niba nta zindi mpamvu zihishe inyuma y’icyo cyemezo, cyane cyane ko no mu bihe byashize hari abandi badepite beguye bavuga impamvu nk’izo. Hagati aho, muri Afurika y’Epfo, impungenge zishingiye ku rwango rwibasira abanyamahanga zikomeje kwiyongera. Nijeriya yatangiye gutahukana bamwe mu baturage bayo bari batuye muri icyo gihugu, mu gihe amatsinda amwe akomeje gusaba abimukira badafite ibyangombwa kuhava. Ibi bikomeje gutera impaka ku mutekano n’imibereho y’abanyamahanga batuye muri Afurika y’Epfo.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?